Photo: Archive

Musanze FC n’Amagaju mu makipe azagena utwara shampiyona uyu mwaka- Dore imikino isigaye

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iragenda igana ku musozo, aho kugeza ubu amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona asigaranye imikino 4, uretse ikipe ya Rayon Sports ifite ikirarane izahuramo na AS Muhanga.

Muri iyi mikino 4 isigaye ngo hamenyekane utwara igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino 2015/16, amakipe ahanzwe amaso ku isonga harimo Amagaju FC na Musanze FC afitanye imikino na APR FC na Rayon Sports zibanza imbere mu gihe kandi andi makipe ashobora kugena utwara igikombe arimo Espoir FC, Marines, Kiyovu Sports na AS Kigali.

Mukura Victory Sports nayo ifite amahirwe ku gikombe cy’uyu mwaka, nubwo amahirwe ari make ugereranyije ku mikino isigaye ndetse n’ikinyuranyo cy’amanota 5 ari hagati yayo na APR FC ya mbere mu gihe kandi iyi yo ifite imikino isa n’ikomeye harimo uwa AS Kigali i Huye ndetse n’uwa Etincelles i Rubavu.

AS Kigali yihariye igihe kinini iyoboye urutonde rwa shampiyona kuva muri Nzeli 2015 kugeza muri Gashyantare uyu mwaka, ifite amahirwe make cyane yo kuba yakwegukana shampiyona y’uyu mwaka uhereye ndetse no ku mikino yayo isigaranye.

Dore imikino isigaye ku makipe yose afite amahirwe ashoboka ku gikombe:

APR FC

Iya mbere n’amanota 58

  • Amagaju FC vs APR FC – Nyamagabe (08/06/2016)
  • APR FC vs Musanze FC- Nyamirambo (12/06/2016)
  • Marines vs APR FC- Umuganda (15/06/2016)
  • APR FC vs AS Kigali- Nyamirambo (10/07/2016)

Rayon Sports

Iya kabiri n’amanota 54

  • AS Muhanga vs Rayon Sports- Muhanga (TBD)
  • Rayon Sports FC vs SC Kiyovu- Nyamirambo (08/06/2016)
  • Espoir FC vs Rayon Sports FC – Rusizi (12/06/2016)
  • Rayon Sports vs Amagaju FC- Nyamirambo (18:00), 15/06/2016)
  • Musanze FC vs Rayon Sports FC- Nyakinama (10/07/2016)

Mukura Victory Sports

Iya 3 n’amanota 53

  • Marines vs Mukura VS- Umuganda (07/06/2016)
  • Mukura VS vs AS Kigali- Huye (11/06/2016)
  • Etincelles FC vs Mukura VS- Umuganda (14/06/2016)
  • Mukura Victory Sports vs Bugesera- Huye (10/07/2016)

AS Kigali

Iya 4 n’amanota 50

  • AS Kigali vs Etincelles FC – Nyamirambo (07/06/2016)
  • Mukura VS vs AS Kigali- Huye (11/06/2016)
  • AS Kigali vs Police FC- Nyamirambo (15/06/2016)
  • APR FC vs AS Kigali- Nyamirambo (10/07/2016)

Source: Ruhagoyacu.com

Eric Tony UKURIKIYIMFURA

Leave a Reply