Nyamagabe irakina na Muhanga ku mukino wa nyuma kuri uyu wa gatanu

Mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup, kuri uyu wa gatanu tariki 27/05/2016 saa cyenda z’amanywa kuri stade ya Huye hateganyijwe umukino wa nyuma mu mupira w’amaguru mu bagabo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo uzahuza umurenge wa Cyanika uhagarariye akarere ka Nyamagabe n’Umurenge wa Nyamabuye uhagarariye akarere ka Muhanga.

Nyamagabe yageze ku mukino wa yuma isezereye Gisagara mu gihe Muhanga yasezereye akarere ka Nyanza.

Leave a Reply