Amajyepfo: Nyamagabe yegukanye igikombe

Akarere ka Nyamagabe gahagarariwe n’umurenge wa Cyanika niko kegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup (mu bagabo) mu ntara y’Amajyepfo gatsinze akarere ka Muhanga kari gahagarariwe n’umurenge wa Shyogwe ku bitego 3-2.

Uyu mukino wabereye kuri stade Kamena i Huye, waranzwe n’ishyaka rikomeye ku mpande zombi zahataniraga igikombe n’ishema mu ntara y’Amajyepfo ndetse no gushaka ticket yo gukomeza mu cyiciro gikurikira ku rwego rw’igihugu.

Ikipe ya Muhanga niyo yabanje kubona igitego mu gice cya mbere ndetse bigaragara ko ishobora gutsinda umukino. Ariko Nyamagabe yatozwaga na Nduwimana Pablo usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’Amagaju ntiyacitse intege ndetse ibona igitego cyo kunganya cyatsinzwe na Iradukunda Patrick maze igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Mu gice cya kabiri ikipe y’akarere ka Nyamagabe yagarukanye ishyaka n’umurava bikomeye maze uwitwa JMV na Patrick [wigaragaje muri uyu mukino] bongera guhirwa n’izamu biba ibitego 3-1. Ikipe ya Muhanga nayo ntiyahwemye gushaka uko yakwishyura. Umukino uri hafi kurangira yatsinze igitego cya 2 ariko amahirwe ntiyabasekera yo kubona ibitego byayihesha kunganya cyangwa gutsinda, umukino urangira ari 3-2.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe mu ntara y’Amajyepfo, Nyamagabe izaserukira iyi ntara mu bagabo ndetse ishobora guhura n’itara y’Iburasirazuba. Mu izina ry’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu Kabayiza Lambert yatangaje ko akarere kazakora ibishoboka kugira ngo ikipe yatwaye igikombe mu ntara ikomeze yese imihigo no ku rwego rw’igihugu.

Nyamagabe yatwaye iki gikombe isezereye uturere turimo Nyaruguru ku bitego 3-1, Gisagara kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya 2-2 mu minota 90 y’umukino ndetse na Muhanga yatsinzwe 3-2 ku mukino wa nyuma.

Naho mu bakorwa, ikipe ya Muhanga niyo yegukanye iki gikombe itsinze Gisagara igitego 1-0 cyatsinzwe kuri penaliti. Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya iyi kipe y’abakobwa ya Muhanga itwara igikombe cy’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup mu ntara y’Amajyepfo.

Dominique M.

 

2 Responses

Leave a Reply