Umurenge Kagame Cup: Amajyepfo arakina n’Uburasirazuba

Akarere ka Nyamagabe gahagarariye Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ mu bagabo karakina n’akarere ka Ngoma gahagarariye intara y’Uburasirazuba kuri uyu wa mbere tariki ya 06/06/2016 saa 15h00 ku kibuga cya Ferwafa i Kigali.

Aya makipe yombi niyo yatwaye ibikombe ku rwego rw’intara ahagarariye muri aya marushanwa mu mupira w’amaguru mu bagabo. Uretse kuba ahagarariye intara cyangwa uturere akomokamo, aya makipe ni ay’umurenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe ku ruhande rw’intara y’Amajyepfo n’umurenge wa Remera mu karere ka Ngoma ku ruhande rw’Intara y’Uburasirazuba.

Nk’uko yasezereye andi makipe akomeye arimo ay’uturere twa Muhanga, Gisagara na Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo, iyi kipe ihagarariye Amajyepfo irifuza gukomeza umuhigo yihaye wo kwegukana iri rushanwa ku rwego rw’igihugu.

Info@amagajufc.com

 

 

Leave a Reply