Amavubi U-20 yasezerewe kuri penaliti 3-2

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yasezerewe na Misiri kuri penaliti 3-2 mu majonjora yo gushaka itike yo kujya  mu gikombe cy’Afurika kizaba mu mwaka wa 2017.

Mu mukino ubanza ikipe ya Misiri yatsinze u Rwanda 1-0 i Kigali. Mu mukino wo kwishyura waraye ubereye mu Misiri, Amavubi -U 20 yihagazeho maze atsinda igitego 1- 0 cyatsinzwe na Niyibizi Vedaste usanzwe ukinira ikipe ya Sunrise.

 

Iminota 90 y’umukino irangiye hitabajwe penaliti maze Misiri ikomeza mu ijonjora rikurikira itsinze penaliti 3-2.Penaliti ebyiri zibanza zatewe na Itangishaka Blaise na Nshuti Xavio Dominique ntizinjiye ndetse na Niyonkuru Amani ahusha iya nyuma; mu gihe Misiri yahushije penaliti ya kabiri.

Biramahire Abbedy na Sibomana Arafat ukinira Amagaju Fc nibo bonyine batsinze penaliti ebyiri muzatewe ku ruhande rw’Amavubi u-20.

Misiri izahura n’izarokoka hagati ya Gabon na Angola mu ijonjora rikurikira bahatanira kwerekeza muri muri Zambya hazabera imikino ya nyuma y’iri rushanwa ry’igikombe cya Afurika ku batarengeje imyaka -20.

Info@amagajufc.com

Leave a Reply