Tugomba gutsinda umukino wa Rwamagana City, Becken

Umutoza w’ikipe y’Amagaju Fc, Bizimana Abdu, yizeye amanota atatu ku ikipe ya Rwamagana City kuri iki cyumweru mu mukino wa shampiyona wo ku munsi wa 28 i Nyagisenyi. Gutsinda Rwamagana City bishimangira bidasubirwaho kuguma mu cyiciro cya mbere.

Gutsindwa kwa Rwamagana City bishobora kuyongerera igihunga cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri naho gutsinda uyu mukino bikayiha amahirwe yo kwizera kutamanuka.Mu mukino ubanza ikipe ya Rwamagana yatsindiwe iwayo n’Amagaju ibitego 2-0 byatsinzwe na Adolphe Hakundukize.

Amagaju atsinze uyu mukino yagira amanota 31 ikarusha Rwamagana amanota 8 ifite amanota 23. Haba hagisigaye imikino ibiri ya shampiyona irimo uwa Rayon Sports (stade ya Kigali) na Sunsrise (i Nyamagabe).

Match details: 28 day

Kick-off: Sunday  3.30 pm

Venue: Nyagisenyi Stadium

Entrance: 1000 Rwf

Info@amagajufc.com

 

Leave a Reply