Amagaju Fc yasinyishije Shabani Hussein wa Vital’O n’Intamba mu rugamba

Ikipe y’Amagaju yasinyishije abakinnyi bashya batatu barimo Shabani Hussein bita Tchabalala wakiniraga ikipe ya Vital’O kuva mu mwaka wa 2013 ndetse ubusanzwe akinira n’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu rugamba kuva mu mwaka wa 2014.

IMG-20160802-WA0004

Shabani Hussein a.k.a Tchabalala azajya yambara nomero 11

Shabani Hussein yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Amagaju, cyo kimwe na myugariro, NDAYISHIMIYE Dieudonné bita Fils, wakinira AS Muhanga ndetse n’umukinnyi ukina hagati, IRAKOZE Gabriel bita Gaby, wakiniraga Isonga Fc.

Alanga Yenga Joachim, myugariro yongereye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse na Bizimana Noel, myugariro, nawe yogereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ku ruhande rw’umukinnyi Shabani Hussein, ukina ataha izamu cyangwa ku ruhande (winger), aheruka kuza ku mwanya wa gatatu mu matora y’abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’i Burundi, Primus league 2015-2016. NAHIMANA Shassir uheruka gusinyira Rayon Sports niwe wabaye uwa mbere, ARAKAZA Mac Arthur aza ku mwanya wa kabiri mu gihe Laudit MAVUGO yaje ku mwanya wa kane.

Incamake y’amateka y’umukinnyi Shabani Hussein muri ruhago

Yavutse mu mwaka wa 1990 avukira i Burundi.

Afite uburebure bwa 179 cm n’uburemere bw’ibiro 68

Akina na rutahizamu cyangwa agakina ku ruhande ataha n’izamu

2007-2008 yakiniraga Burundi Pax (Cadet)

2008-2010 yakiniraga Nile Olympique mu cyiciro cya kabiri

2010-2011 yakiniraga Les Guepiers du Lac Tanganyika mu cyiciro cya kabiri

2011-2013 yakiniraga Flambeau de l’Est mu cyiciro cya mbere

2013-2016 Yakiniraga Vital’O

2016- Amagaju Fc

2014- Intamba mu rugamba

Ibihembo/ibikombe n’ibigwi

2010-2011: Top scorer 17

2011-2012: Igikombe cya shampiyona akinira Flambeau de l’Est

2014-2015: Igikombe cya shampiyona n’icya Perezida akinira Vital’O

2015-2016: Igikombe cya shampiyona akinira Vital’O

2015-2016: Umukinnyi wa gatatu mwiza muri Primus league i Burundi

Info@amagajufc.com

 

 

 

Leave a Reply