NSENGIYUMVA Djafari yasinye imyaka ibiri mu ikipe y’Amagaju

NSENGIYUMVA Djafari bita Donat wahoze ari myugariro wa Rwamagana City yasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu mukinnyi wanyuze muri Sec Academy, Etincelles, Gicumbi na Marines yari arangije amasezerano y’umwaka umwe yari yasinyanye na Rwamagana City yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

IMG-20160804-WA0009IMG-20160804-WA0024

Uretse NSENGIYUMVA Djafari wasinye amasezerano y’imyaka ibiri, Hategekimana Abdallah wari usanzwe akinira Amagaju nawe yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Abakinnyi bashya bamaze kusinyana amasezerano n’iyi kipe yo mu karere ka Nyamagabe bariimo SHABANI Hussein Tchabalala wavuye muri Vital’O y’i Burundi, NDAYISHIMIYE Dieudonne bita Fils wakiniraga AS Muhanga, Irakoze Gabriel bita Gaby wakiniraga Isonga, Shyaka Regis wahoze afatira ikipe ya Mukura VS ndetse na NSENGIYUMVA Djafari.

Abamaze kongera amasezerano barimo Hategekimana Abdallah, Bizimana Noel na Alanga Yenga Joachim.

Info@amagajufc.com

Leave a Reply