Amagaju yasinyishije babiri arekura bane

Mu rwego rwo kuvugurura urutonde rw’abakinnyi bazifashishwa mu mikino yo kwishyura muri shampiyona ya 2016-2017, Azam Rwanda Premier League, ikipe y’Amagaju yasinyishije abakinnyi babiri barimo Habimana Hassan Papi ukina hagati mu kibuga na Gahamanyi Boniface ukina nka rutahizamu.

Habimana Hassan Papi, yakuriye mu ikipe ya Kiyovu nyuma yerekeza mu makipe nka Mukura, La Jeunesse, Vital’O ndetse na Kirehe Fc yakiniye mu mikino ibanza ya shampiyona y’uyu mwaka. Uyu Papi Hassan kandi ni umwe mu bakinnyi bakinanye na Shaban Hussein Tchabalala mu ikipe ya Vital’O banayifasha gutwara igikombe cya shampiyona muri 2015-2016.

Bagiye kongera gukina hamwe mu ikipe y’Amagaju Fc.

IMG-20170207-WA0009IMG-20170207-WA0010IF

Gahamanyi Boniface bakunda kwita Didier azagaragara mu ikipe y’Amagaju mu mikino yo kwishyura. Uyu ni umwe mu bakinnyi banyuze mu ikipe ya Bugesera Fc yigeze gusezerera Rayon Sports mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro muri 2013 afasha Ndahinduka Michel mu busatirizi.

Uretse abakinnyi 2 berekeje muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Nyamagabe, bane mu bari bayisanzwemo barekuwe harimo Kubwamalayika Silas wari waturutse mu ikipe ya AS Muhanga, Gafishi Innocent wari waturutse muri Bugesera F, umunyekongo Akonkwa Kagarabi wari waturutse muri Virunga yo muri Kongo n’umunyezamu Bantu Adrien .

Amagaju yarangije imikino ibanza ari ku wanya wa 13 n’amanota 15. Niyo kipe yonyine  yatsinze n’ikinyuranyo cy’ibitego byinshi mu mukino umwe mu mikino ibanza ya shampiyona ubwo yatsindaga Gicumbi 4-0. Rutahizamu wayo Shabani Hussein ni uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi, 10. Arusha na Shassir wa Rayon ufite 11 mu gihe Danny Usengimana wa Police Fc afite 12.

Info@amagajufc.com

Leave a Reply