‘Gutsinda APR bitera umunezero’, Yumba Kayite

Yumba Kayite uzwi cyane mu makipe y’Amagaju na Mukura VS atangaza ko gutsinda ikipe ya APR Fc bitera ibyishimo n’umunezero ku mukinnyi uwo ari we wese.

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Kiyovu SC 3-1 atsinzemo igitego kimwe, Yumba afite icyizere ko na APR Fc izasiga amanota i Nyagisenyi kuri uyu wa kabiri tariki ya 21/02/2017.

‘Mu bitego byanshimishije natsinze harimo icyo natsinze APR Fc muri 2011 ngikina nka rutahizamu. Gutsinda APR ntawe bidatera umunezero yaba ikipe muri rusange cyangwa uwatsinze igitego by’umwihariko’, Yumba abitangaza nyuma y’umukino Amagaju yatsinzemo Kiyovu SC 3-1.

IMG_3492

Yumba

Kayite ukina hagati mu kibuga mu ikipe y’Amagaju Fc, akomeza avuga ko ubu iki ari cyo gihe ngo Amagaju yigaranzure amakipe akomeye kuri sitade yayo ya Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe. Mu mukino ubanza wa shampiyona, APR Fc yatsinze Amagaju 1-0 kuri coup franc yatewe na Hakizimana Muhadjiri,

IMG_2883

Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe abiri yo mu majyepfo, Amagaju na Mukura VS, yatangiye kumenyekana muri ruhago mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye yiga mu rwunge rw’amashuri rwa Bigugu. Niho ikipe y’Amagaju yamubengukiye igikina mu cyiciro cya kabiri.

Ntiyatinze mu ikipe y’Amagaju kuko Mukura yahise imwegukana ajya gukina mu cyiciro cya mbere ayimaramo imyaka ine. Nyuma yagarutse mu ikipe y’Amagaju ari nayo akinira kugeza magingo aya.

Kayite kandi avuga ko umukinnyi azi wabayeho w’intyoza mu mateka ya ruhago mu Rwanda yemera Jimmy Gatete mu gihe abakina ubu mu Rwanda uwo yemera cyane ari Shabani Hussein bita Tchabalala bakina kumwe mu ikipe y’Amagaju.

IMG_3721

Shaban Hussein

Uyu mukinnyi uzwi cyane mu makipe yo mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko agifite igihe cyo gukina umupira w’amaguru kugeza ingufu z’umubiri we zo gukina ruhago zitagishoboye. Nyuma ya ruhago yifuza gukora undi murimo uwo ari wo wose watuma atera imbere mu mibereho ya buri munsi.

Info@amagajufc.com

1 Response

  1. Di Maria

    Congratulations for AMAGAJU!! at least you made it draw!! Take take point from the big fish and enjoy the fruits from your efforts!!

Leave a Reply