‘Gutsinda Kiyovu SC biratuma twitegura neza APR Fc’, Pablo

Umutoza w’ikipe y’amagaju Fc, Nduwimana Pablo, atangaza ko gutsinda Kiyovu SC 3-1 bituma imyiteguro y’umukino na APR Fc kuri uyu wa kabiri le 21/02/2017 igenda neza n’ishyaka rikiyongera.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wo ku munsi wa 17 wa shampiyona Amagaju yatsinzemo Kiyovu SC ibitego 3-1 i Nyagisenyi. Ni ibitego byatsinzwe na Yumba Kayite  watsinze igitego cya mbere mu gice cya kabiri ariko kishyurwa byihuse na Isaac Muganza.

IMG_3493

Yumba Kayite

Habimana Hassan bita Papy yatsinze igitego cya kabiri cy’Amagaju naho Shabani Hussein Tchabalala atsinda icya gatatu mu minota y’inyongera bituma agira ibitego 11 muri shampiyona anganya na Shassir Nahimana wa Rayon Sports, bombi bakurikiye Danny Usengimana wa Police ufite ibitego 12.

Nyuma y’uyu mukino, Nduwimana Pablo yatangaje ko nta kindi yarushije Kiyovu SC uretse ishyaka no kwitanga. ‘Kiyovu SC twayirushije détermination. Iyi ntsinzi iraduha kwitegura neza ikipe ya APR Fc dufite ishyaka ryinshi’.

Nyuma yo gutsinda Kiyovu SC, Amagaju arakira APR Fc kuri sitade ya Nyagisenyi le 21/02/2017 mu mukino w’ikirarane wok u munsi wa 16 wa shampiyona. Uyu mukino uzanyura imbonankubone kuri AZAM TV guhera saa 15: 30’.

Info@amagajufc.com

Leave a Reply