‘Ndashaka ko Amagaju aza mu myanya ishimishije’, Pablo

Nyuma yo kunganya n’ikipe ya APR Fc 0-0 i Nyamagabe mu mukino wa shampiyona wo ku munsi wa 16, umutoza w’ikipe y’Amagaju NDUWIMANA Pablo atangaza ko yizeye kurangiza shampiyona ikipe y’Amagaju iri mu myanya myiza ishimishije.

Ni umukino wari utegerejweho byinshi cyane n’abakunzi b’umupira w’Amaguru bibaza niba APR Fc igarurira icyizere abakunzi bayo nyuma yo gusezererwa na Zanaco mu irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu ijonjora ry’ibanze ; cyangwa Amagaju akuraho amateka mabi y’imikino 7 yaherukaga nta ntsinzi cyangwa kunganya n’ikipe ya APR Fc.

Nk’uko umutoza yari abyiteze n’abakinnyi be, gahunda yo guharanira kubaka igitinyiro n’ishyaka ryo kudatsindirwa mu rugo mu mikino yo kwishyura yabigezeho Amagaju anganya na APR Fc 0-0. Ni umukino wabujije APR Fc amahirwe yo kujya ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Nduwimana Pablo yishimiye imyitwarire y’abakinnyi n’ubwo hari uburyo batabyaje umusaruro bwashoboraga gutuma Amagaju yegukana amanota atatu. Yakomeje atangaza ko intego ari ukuza mu makipe 8 ya mbere. ‘Niba gutwara igikombe byanze ni ngombwa ko Amagaju aza mu myanya ishimishije’.

Ku ruhande rw’umutoza Jimmy Mulisa utarabona intsinzi mu mikino ine APR Fc iheruka gukina (Bugesera 1-1 APR, Zanaco 0-0 APR, APR 0-1 Zanaco, Amagaju 0-0 APR), yemeza ko Amagaju yakinnye afite ryinshi ryo gutsinda. ‘Natekerezaga ko twabona amanota atatu, ntabwo byashobotse kuko ku bibuga nk’ibi ntabwo biba byoroshye ariko twagerageje. Amagaju yari afite ishyaka ryinshi’, Jimmy Mulisa.

Kuri uyu wa gatanu kandi ikipe ya APR Fc izakina n’ikipe ya Mukura VS kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Info@amagajufc.com  

Leave a Reply