‘Ntabwo tuzajya i Kigali mu butembere’, Bizimana Noel

Visi kapiteni w’ikipe y’Amagaju, Bizimana Noel atangaza ko Amagaju yiteguye gukura amanota ku ikipe imwe mu zibarizwa mu mujyi wa Kigali muri uyu mwaka wa 2016-2017. Ibi abitangaza mbere y’umukino uzaba kuri uyu wa gatatu tariki ya 5/04/2017 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu myugariro w’Amagaju ukomoka mu karere ka Nyamagabe, ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ubwugarizi bw’Amagaju kuko mu manota 25 iyi kipe ifite, 21 muri yo yabaga yambaye igitambaro cya Kapiteni. “Tuzajya mu mujyi wa Kigali atari ugutembera gusa. Intego ni amanota’, Bizimana Noel.

IMG-20170128-WA0087

Bizimana Noel [wambaye Brassard]

‘Ni icyuho gikomeye kuba tudafite Tchabalala ariko byose birashoboka muri ruhago.Umutoza Nduwimana Pablo twizeye neza ko azabona umusimbura we (Tchabalala) mwiza. Abafana ntibacike intege kuko Amagaju yo muri phase retour atandukanye cyane n’ikipe mwabonye shampiyona igitangira. ‘.

Shabani Hussein ufite ikibazo cy’imvune y’ukuboko yagiriye ku mukino wa AS Kigali nawe aherutse gutangaza ko mu bakinnyi aba yizeye mu kibuga ku bwugarizi bw’Amagaju ari Bizimana Noel, visi Kapiteni we afatanyije na NSENGIYUMVA Djafari bita Donat.

DSC_0120

Mu mukino ubanza wa shampiyona wabereye i Nyagisenyi, Rayon Sports yatsinze Amagaju 2-0 bya Shassir na Mustapha.

Info@amagajufc.com

 

 

Leave a Reply