Tchabalala yagarutse mu myitozo

Ikipe ya Rayon Sports irarye iri menge kuko rutahizamu w’Amagaju Shaban Hussein yagarutse mu myitozo kuri uyu wa gatanu nyuma y’imvune y’ukuboko yagiriye ku mukino wa AS Kigali.

Imvune yagize yagombaga gutuma amara amezi agera kuri atatu adakandagira mu kibuga ariko kubera ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru bw’abaganga b’abashinwa bavurira mu bitaro bikuru by’i Bujumbura bamwitayeho bikomeye akaba ashobora gukina umukino Rayon ifitanye n’Amagaju kuri uyu wa gatatu tariki 05/04/2017.

‘I Burundi hari abaganga b’abashinwa banyitayeho bishoboka byose kugira ngo ngaruke mu kibuga vuba kandi byarashobotse. Ndashimira Amagaju yabigizemo uruhare nanjye ndagira ndabiture iyo neza twitware neza ku mukino wa Rayon Sports’

‘Ndashaka gutsinda ikipe ikomeye mu Rwanda muri uyu mwaka. Umutoza na muganga nibo bazareba niba nshobora gukina bakurikije imyitozo ndi gukora. Ndashaka kongera umubare w’ibitego maze gutsindira ikipe yanjye Amagaju’, Tchabalala akomeza abitangaza.

dsc_1030

Shaban Hussein amaze gutsindira ikipe y’Amagaju ibitego 12 mu bitego 17 iyi kipe imaze kwinjiza.Muri ibyo bitego yatsinze arifuza no gutsinda ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Tchabalala agomba kumara amezi atatu atagaragara mu kibuga uhereye tariki 04/03/2017 ku mukino wahuje AS Kigali n’Amagaju.

Yanditwe na Admin: 01.04.2017(umunsi wo kubeshya)

Info@amagajufc.com

Leave a Reply