Amagaju Fc na Espoir Fc ziracyafite amahirwe yo guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2017

Amagaju FC yanganyije na APR Fc igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2017

Ni umukino waranzwemo ishyaka ryinshi ku makipe yombi ashaka gutsinda ariko igice cya mbere kirangira anganya 0-0. Mu gice cya kabiri ku munota wa 66′ nibwo rutahizamu w’Amagaju Amani Mugisho Mukeshe yanyeganyeje inshundura za APR Fc umukino uba 1-0. Ni igitego cya 8 atsinze muri iri rushanwa.

Mu gihe abakinnyi b’Amagaju bishmiraga igitego, umukinnyi wa APR Fc Nshuti Innocent yaje gukimbirana na Yumba Kayite baterana inkokora maze ku munota wa 67′ uyu Yumba ahabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Abakinnyi b’Amagaju ntibahiriwe no kurinda izamu neza nyuma y’icyuho cya Yumba Kayite maza ku munota wa 72 Hakizimana Muhadjiri atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira yahawe na Bigirimana Issa ndetse umukino urangira gutyo.

Ku ruhande rw’umutoza Pablo Nduwimana, yatangaje ko itarita y’umutuku yahawe Yumba yatumye abakinnyi bagira igihunga bikabaviramo kwishyurwa igitego. Akomeza atangaza ko amahirwe yo gusezerera APR Fc agihari ku mukio wo kwishyura uzabere i Kigali.

Ku ruhande rwa APR Fc, Jimmy Mulisa yishimiye imisifurire cyane cyane ku ikarita itukura yahawe Yumba Kayite.  Kugira ngo ikipe y’Amagaju ikomeze, irasabwa kunganya na APR Fc ibitego birenze 1-1 nk’uko yabigenje isezerera AS Kigali  cyangwa igatsinda.

 

 

Uko imikino ya 1/2 yagenze
Espoir Fc 2-0 Rayon Sports
Amagaju Fc 1-1 APR Fc

Imikino yo kwishyura
Tariki 28/06/2017

Rayon Sports vs Espoir Fc (Stade de Kigali, 15:30)

Tariki 29/06/2017
APR Fc vs Amagaju Fc (Stade de Kigali, 15:30)

Info@amagajufc.com

Leave a Reply