Amagaju yarekuye abakinnyi batatu

Nyuma y’umwaka umwe basinye amasezerano n’ikipe y’Amagaju, abakinnyi batatu barimo umunyezamu Shyaka Regis baseshe ayo masezerano yari asigaje umwaka umwe ku bwumvikane.

IMG-20160803-WA0008

SHYAKA Regis

Muri abo bakinnyi batatu barimo umunyezamu Shyaka Regis waje avuye mu ikipe ya Mukura VS yitezweho umusaruro ukwiye ariko ntibyamuhira. Undi ni mugenzi we na we w’umunyezamu, Fikiri Fabrice, wari waturutse mu ikipe ya Rwamagana City.

Rutahizamu Gahamayi Boniface wari werekeje mu Amagaju mu mikino yo kwishyura nawe ntiyashoboye gutanga umusaruro wifuzwa maze ahitamo gusesa amasezerano amaze kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe.

Umukinnyi wari wazamuwe mu ikipe ya mbere, Nsabimana Innocent azasubira mu ikipe ya Junior y’Amagaju mu gihe abakinnyi nka Nsengiyumva Fabien n’umuhungu wa Becken, BIZIMANA Rahmatullah barangije amasezerano yabo ntibayavugurura.

IF

Rahmatullah Bizimana

 

Leave a Reply