Dufite ikizere cyo kwitwara neza kuri match yo kuwa gatandatu – Coach Pablo

ikipe y’amagaju fc ikomeje imyitozo yitegura ikipe ya Kirehe fc, umukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu,ukazabera kuri Stade ya Nyagisenyi I Nyamagabe ku i 15h30′ .

Bizaba ari umunsi wa kabiri wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’ikiciro cya mbere Azam Rwanda Premier League .

kuri ubu ikipe ikomeje imyiteguro, aho abakinnyi bose ari bazima , aho bafite ishyaka ryo gukomeza gutsinda nkuko batangiye .

abakinnyi ishyaka ni ryose

abakinnyi ishyaka ni ryose

Umutoza Nduwimana Pablo yatangarije amagajufc.com ko ikipe imeze neza kandi bafite ikizere cyo kwitwara neza kuri uyu wa gatandatu,asaba abafana na komite gukomeza kubaba hafi.

umutoza Pablo aganira n'abakinnyi

umutoza Pablo aganira n’abakinnyi

Tubibutse ko ku munsi wa mbere wa shampiyona, Amagaju fc yanyagiye ikipe ya Bugesera fc ibitego 3-1, umukino wabereye ku kicukiro.

Tshabalala, umwe mu nkingi za mwamba z'ikipe

Tshabalala, umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe

Kuri ubu Amagaju fc ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, n’amanota 3 n’ibitego 2 azigamye.

 

Julien Kombozi

Leave a Reply