Nyuma y’inteko rusange , Amagaju yihereranye Kirehe

kuri uyu wa gatandatu nibwo ikipe Amagaju Fc yakoze inama y’inteko rusange ,inama yaje gukurikirwa n’umukino Amagaju fc yatsinzemo kirehe fc ibitego 2-0 .

n’inama y’inteko rusange yarebeye hamwe uko shampiyona ishize yagenze aho bishimiye bimwe mubyo Amagaju fc yagezeho, inereka abanyamuranyo ingengo y’imari iteganyijwe kuzakoreshwa muri saison 2017-2018, aho amagaju fc azakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 124 (124,000,000frw) .

nyuma y’inteko rusange haje kuba umukino wa shampiyona Azam rwanda premier league yarigeze ku munsi wayo wa kabiri, aho ikipe amagaju yaje gutsinda kirehe fc ibitego 2-0, ibitego byatsinzwe na Amani mukeshe ndetse na ndikumana Tresor.

img_3130

nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona ,amagaju fc ayoboye urutonde n’amanota 6 akaba azigamye ibitego 4  .

Amagaju fc ku munsi wa 3 w’iyi shampiyona azahura na Police fc , umukino uzaba ku itariki ya 22 ukwakira 2017.

 

Julien Kombozi

Leave a Reply