Ntago tuzaba tugiye gutembera i Kigali – Coach Pablo

Ikipe y’amagaju fc ikomeje imyiteguro y’umukino bazahuramo na Police fc kuri icyi cyumweru tariki 22/10/2017 .

imyitozo yabaye kuri uyu wa kane yagaragazaga ko abakinnyi bafite ubushake kandi biteguye Police fc ku rwego ruri hejuru .

Mu kiganiro umutoza  mukuru Pablo Nduwimana yagiranye na Amagajufc.com yavuze ko ikipe imeze neza nta bibazo birimo, yongeraho ko atazaba agiye gutembera i Kigali, ahubwo azaba agiye gushaka amanota atatu. yongeyeho ko ikipe ari iya abafana kandi bakeneye ubufasha bwabo kuri match yo ku cyumweru.

ku ruhande rw’abakinnyi ufite ikibazo ni Manishimwe Jean De Dieu abandi bose ni bazima.

Amagaju fc kuri icyi cyumweru arakina na Police fc , mu mukino uzabera Kicukiro saa 15h30′ .

kuri ubu Amagaju fc ari ku mwanya wa mbere w’urutonde rwa shampiyona aho afite amanota atandatu akaba azigamye ibitego bine.

Leave a Reply