Amagaju fc yatsinzwe na Police fc atakaza umwanya wa mbere

Kuri icyi cyumweru shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yarakomezaga ku munsi wayo wa 3.

ikipe amagaju fc yari yakoze urugendo rw’intera irenga ibirometero 154 iva mu  karere ka Nyamagabe yerekeza mu mugi wa kigali mu karere ka kicukiro gukina n’ikipe ya Police fc.

ni umukino waranzwe no gutinda kwinjira mu mukino ku ruhande rw’amagaju fc ibi byatumye itsindwa ibitego bitatu mu minota 20 ya mbere y’umukino, ibi byaje gutuma police fc ikomeza kurusha amagaju birangira igice cya mbere bibaye ibitego 3-0.

igice cya kabiri amagaju yagerageje gukina ariko bikagorana kubona urucundura , ibi byatumye police fc ibaca mu rihumye ibona igitego cya 4, nyuma yaho gato  umukino ubura iminota 15 ngo urangire  ikipe ya Amagaju fc yaje kubona igitego 1 cyatsinzwe na Ndizeye Innocent umukino urangira ari ibitego 4-1.

nyuma yo gutsindwa uyu mukino byatumye amagaju atakaza umwanya wa mbere, aho kuri ubu ari ku mwanya wa 3 n’amanota 6 n’igitego 1 azigamye.

amagaju arasubira mu kibuga kuri uyu wa 6 acakirana na Mukura v.s umukino uzabera i Nyamagabe.

 

Leave a Reply