Amagaju akomeje imyitozo yitegura derby y’amajyepfo

Ikipe amagaju fc ikomeje imyitozo, aho iri kwitegura umukino ifite kuri uyu wa gatandatu uzayihuza na Mukura v.s, umwe mu mikino ifatwa nka derby mu Rwanda .

Coach Pablo abwira abakinnyi be uko bagomba kubigenza

Coach Pablo abwira abakinnyi be uko bagomba kubigenza

 

Ni  umukino ubusanzwe ufatwa nka Derby y’amajyepfo dore ko usibye kuba aya makipe ahuriye ku kuba ari amwe mu makipe akuze mu Rwanda, no mu kibuga iyo yahuye ishyaka riba ari ryose.

Ku ruhande rw’ikipe amagaju fc mu bakinnyi ,Manishimwe Jean de Dieu warufite ikibazo cy’imvuneku mukino uheruka yamaze gukira ubu ari gukorana nabandi imyitozo ameze neza, gusa bisangwa jean luc bakunze kwita hungu niwe wavunikiye mu myitozo yo kuri uyu wa 4, umuganga akaba akomeje kumwitaho , abandi bose ni bazima barahari.

Uyu mukino uzaba kuri uyu wa gatandatu kuya 28-10-2017, ubere I Nyamagabe kuri Stade ya Nyagisenyi 15h30’.

Kuri ubu mbere y’umunsi wa kane wa shampiyona, amagaju ari ku mwanya 3 n’amanota 6, akaba azigamye igitego 1.

 

Julien Kombozi

Leave a Reply