Amagaju fc arerekeza I Rubavu gushaka amanota 3

Ikipe amagaju fc ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo ahaguruka I Nyamagabe yerekeza I Rubavu gushaka amanota 3 , mu mukino uzabahuza n’ikipe ya etincelles .

Ni umukino uzaba kuri icyi cyumweru 15h30 kuri stade ya Rubavu.

Ku ruhande rw’amagaju fc umukinnyi Bisangwa Jean Luc ( Hungu) niwe ucyiri mu mvune, abandi bose ni bazima kandi ishyaka ni ryose , dore ko batangaza ko uyu mukino bakeneye insinzi yawo cyane.

Captain w’amagaju fc Bizimana  Noel mu kiganiro  yagiranye na Amagajufc.com yasabye abafana gukomeza kubaba inyuma abizeza gukura insinzi I Rubavu.

Captain noel hamwe na Utaka baganira na muganga

Captain noel hamwe na Utaka baganira na muganga

Umutoza Nduwimana Pablo nawe nyuma y’imyitozo yabaye kuwa 5 yatangarije amagajufc.com ko etincelles umwaka ushize yamugoye ariko ubu byinshi mu ikipe yabikosoye avuga ko afite ikizere cyo kuvana instinzi I Rubavu.

Nyuma y'imyitozo barasenga bakiyambaza "Uhoraho"

Nyuma y’imyitozo barasenga bakiyambaza “Uhoraho”

Mbere y’umunsi wa 5 wa shampiyona , amagaju fc ari ku mwanya wa 8 n’amanota 6 .

 

Julien Kombozi

Leave a Reply