AMAKURU AVUGWA MU IKIPE MBERE YO GUHURA NA MUSANZE FC KURI UYU WA GATANDATU

Ikipe amagaju fc kuri uyu wa 5 irahaguruka I Nyamagabe yerekeza I Musanze , mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona azam Rwanda premier league.

Ni umukino uzabera I Musanze kuya 18/11/2017 I Musanze, ku I saa cyenda n’igice.

Ikipe amagaju imaze iminsi itari kwitwara neza kuko mu mikino 3 iheruka itabashije kubona instinzi, gusa ku ruhande rw’umutoza Nduwimana Pablo ndetse n;abakinnyi batangaza ko nta rirarenga ko bagomba kuva mu bihe bibi barimo bahereye kuri match bafitanye na Musanze fc.

Abakinnyi bafite ibibazo bizatuma batitabira uyu mukino harimo Habimana Hassan (pappy) uri gutora agatege nyuma y’iminsi arwaye, Dusabe Jean claude ufite igisebe ndetse na Bisangwa Jean luc uri koroherwa nyuma y’imvune yagize mu minsi ishize, abandi bose ni bazima

mbere yuyu mukino w’umunsi wa 6 , ikipe Amagaju fc irabarizwa ku mwanya wa 10 n’amanota 6 mu gihe Musanze fc iri ku mwanya wa 14 n’amanota 4.

 

Julien Kombozi

Leave a Reply