AMAGAJU FC YAGABANYE INOTA NA MIROPLAST

Kuri uyu wa gatandatu ,tariki 25/11/2017 nibwo habaga umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y;umupira w’amaguru mu Rwanda, Azam rwanda premier league .

Umukino w’amagaju fc wayihuzaga na Miroplast fc wabereye kwa Mironko I Gikondo,waje kurangira amakipe yombi ntayibashije kureba mu rucundura rw’indi umukino urangira ari 0-0.

Ni umukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi, doreko ikipe ya Miroplast yinjiye mu mukino mbere y’amagaju fc, gusa igice cya 2 ibintu byarahindutse amagaju arusha miroplast mu buryo bugaragara aho yahushije ibitego 3 byabazwe gusa amahirwe ntiyabasekera ngo banyeganyeze urucundura, birangira baguye miswi.

Nyuma yuyu munsi wa 9 ,shampyinoa yahise isubikwa ikazongera gusubukurwa nyuma y’itariki ya 08 ukuboza 2017.

Leave a Reply