Amagaju yiteguye kwitwara neza imbere ya Rayonsports

Kuri icyi cyumweru nibwo hazaba umukino utarabereye igihe hagati y’ikipe amagaju fc na rayonsports.Ni umukino uzaba ku i saa cyenda n’igice ubere kuri stade ya Nyagisenyi I Nyamagabe.

ku ruhande rw’amagaju azacyira uyu mukino nubwo hari bamwe mu bakinnyi badahari ishyaka ni ryose ku basigaye.

abakinnyi badahari hari Ndikumana Tresor na shabani hussein Tschabalala bari kumwe n’ikipe y’igihugu y’uburundi mu mikino ya cecafa ,abandi badahari ni Manishimwe jean de Dieu,Yumba kaite,  na bisangwa jean luc bose bafite ibibazo by’imvune.

umutoza Nduwimana  Pablo avuga ko nubwo adafite inkingi za mwamba zirimo abarundi,ariko we yizera ko abasore afite akurikije imyitozo bakoze abona ikizere gihari.

Kuri ubu amagaju ari ku mwanya wa 14 n’amanota 7 mu gihe rayonsports izakirwa iri ku mwanya wa 5 n’amanota 11.

 

Julien Kombozi

 

Leave a Reply