Amagaju yagaruye zimwe mu nkingi za mwamba arifuza gutsinda apr fc

Kuri uyu wa 4 nibwo azam rwanda premier league izakomeza ku munsi wayo wa 9,aho ikipe amagaju fc izaba yakiriye apr fc i Nyagisenyi 15h30′.

Ni umukino ugiye kuba ku ruhande rw’amagaju baheruka gutsindwa na Rayonsports igitego 1-0, gusa kuri iyi nshuro amagaju arishimira kugarura zimwe mu nkingi zayo za mwamba zirimo abarundi 2 bavuye mu ikipe y;igihugu mu mikino ya Cecafa aribo Shabani Hussein na Ndikumana Tresor.

abarundi bavuye mu ikipe y'igihugu biteguye kwitwara neza

abarundi bavuye mu ikipe y’igihugu biteguye kwitwara neza

 

Mu bandi bazaba bagarutse bari bafite ibibazo harimo Yumba kaite na Manishimwe jean de Dieu .

kugeza kuri ubu abakinnyi bose bahari ni bazima ntawe ufite ikibazo.

Umutoza Nduwimana Pablo ku ruhande rwe,atangaza ko ikipe yiteguye kwitwara neza,akavuga ko anishimira ko ibibazo by’abakinnyi batari bahari kubera ibibazo by’imvune nabari baragiye kurubu byakemutse biteguye nabo guhatana.

 

Julien Kombozi

Leave a Reply