Mu mukino amagaju yarushije apr fc bagabanye inota rimwe

Kuri icyi cyumweru nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere azam rwanda premier league yakomezaga ku munsi wayo wa 9,aho ikipe amagaju fc yari yacyiriye apr fc i Nyagisenyi.

11 babanjemo ku ruhande rw'amagaju

11 babanjemo ku ruhande rw’amagaju

Ni umukino apr fc yatangiranye ishyaka gusa uko iminota yagendaga yicuma amagaju yaje kugenda ajya mu mukino kurushaho kuburyo mu gice cya mbere uburyo bwinshi bw;ibitego bwabonetse arubwo ku ruhande rw’amagaju kugera bagiye kuruhuka bikiri 0-0.

Amani Mukeshe ntako atagize ariko Ntaribi Steven amubera ibamba

Amani Mukeshe ntako atagize ariko Ntaribi Steven amubera ibamba

Igice cya kabiri cyaranzwe n’umupira wakinirwaga hagati cyane gusa amagaju yagaragazaga ishyaka ryo gutsinda akomeza gushakisha igitego ariko kirabura.

Ku munota wa 80′ nibwo Ndizeye Innocent bakunze kwita Shamack yaje guhabwa ikarita y’umuhondo ya 2 bimuviramo ikarita itukura umusifuzi ahita amuzamura mu bafana.

Ndikumana Tresor umwe mu bakiinyi bitwaye neza muri uyu mukino

Ndikumana Tresor umwe mu bakiinyi bitwaye neza muri uyu mukino

Amagaju y’abakinnyi 10 muri iyo minota icumi yanyuma yakomeje kwihagararaho birangira iminota 90 ari 0-0.

Ku wa 3 tariki 27 ukuboza 2017, Amagaju azasubira mu kibuga ubwo azerekeza I Gicumbi gukina na Gicumbi fc mu mukino w’umunsi wa 10 wa azam rwanda premier league.

 

Julien Kombozi

 

 

 

Leave a Reply