Amagaju yanyagiye Gicumbi bituma ku rutonde rusange izamukaho imyanya 4

Mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona, ikipe ya Gicumbi yaje gutsindwa n’Amagaju ibitego 4-1, umukino amagaju yihariye mu buryo bwagaragariraga buri wese.

Ikipe y’Amagaju niyo yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Dusabe Jean Claude uzwi ku izina rya Nyakagezi, nyuma y’iminota mike Amani Mugisho Mukeshe atsinda icya kabiri, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0

Ku munota wa 50 w’umukino, ikipe ya Gicumbi yaje kwishyura igitego kuri Penaliti, gusa nyuma gato iyi kipe iza guhabwa ikarita y’umutuku nyuma y’aho umukinnyi wayo wo hagati yari akiniye nabi Shabban Hussein Tchabalala, isigara ikina ari abakinnyi 10.

Ku munota wa 70 w’umukino, Shabban Hussein Tchabalala yaje kuzamukana umupira acenga ba myugariro ba Gicumbi, ahereza neza umupira Munezero Dieudonne mu rubuga rw’amahina, uyu nawe yaje gucenga rimwe ahita atsinda igitego cya gatatu cy’Amagaju

Habura iminota itatu ngo umukino urangire, Shabban Hussein Tchabalala yaje gusiga ab’inyuma ba Gicumbi, atera ishoti rikomeye, rikubita igiti cy’izamu rihita ryinjiramo, umukino uza kurangira Gicumbi inyagiwe ibiteg0 4-1

JPEG - 267.2 kb

Nyuma y’uyu munsi wa 10 wa azam rwanda premier league amagaju akaba yahise azamuka ku rutonde,kuri ubu arabarizwa ku mwanya wa 10 n’amanota11.

Leave a Reply